Ise ni indwara ifata uruhu rukazaho amabara. Iterwa n’agakoko kitwa Malassezia furfur mu ndimi z’amahanga. Ubusanzwe aka gakoko kaba ku mubiri wacu, ubusanzwe kakaba ari nta kibazo kaba gateye uruhu na mba.
Ikibazo gitangira kugaragara igihe aka gakoko kabaye kenshi ku mubiri, ahanini kakaba kandura biciye nko mu kwambarana imyenda n’umuntu uyirwaye. Iyi ndwara igaragara cyane mu turere dushyuha, aho usanga uyirwaye arangwa no kwishimagura ku bwinshi ahantu haba hahuye no gututubikana (kuva ibyuya byinshi) nko ku ijosi, mu bitugu, mu maha, mu gatuza, mu mugongo, ku nda, ndetse no ku bibero. Ntifata abirabura gusa kuko n’abantu bafite uruhu rwera nabo ibagaragaraho.
Abantu bakurikira nibo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara:
1. Bava ibyuya byinshi kandi / cyangwa kenshi ntibabashe gukaraba ku buryo buhagije.
2. Amavuta yo kwisiga amwe n’amwe nayo ashobora gutera iyi ndwara
3. Umuntu wigeze guhura n’ikibazo cy’imirire mibi.
4. Abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwahuye n’ikibazo (bwagabanutse cyangwa bwacitse intege) kubera impamvu zinyuranye ( ababana n’agakoko gatera SIDA, ababana na diyabeti, kansri, imiti inyuranye,…)
Ise iravurwa igakira kuko muri za farumasi haba hari imiti yabugenewe, usibye ko ishobora kugaruka nyuma yo gukira kuberako agakoko kayitera gafite ubushobozi bwo gusigara mu myenda ndetse n’ibiryamirwa by’uyirwaye. Aha ni ngombwa gukoresha ipasi mu gihe imyambaro imaze gufurwa.
Hakaba hatangwa inama ku bakobwa cyane cyane yo kugira isuku ku myenda y’imbere ku buryo buhagije.




